+250 789 164 797
UMWUKA WERA NK'UMUFASHA
Umwuka wera nk’umufasha.
A. Umwuka wera akora umurimo wo gufasha abizera cyagwa abakijijwe (yohana 14:16, 14:26 15:26, 16:7). umufasha mu kigiriki ni “paraklētos” iri jambo rigizwe n’amagambo abiri “para” bisobanuye “kuruhande” kletos bigasobanura “guhamagara” byombi bisobanuye “uwahamagariwe guhangarara iruhande”
1. Umurimo umwuka wera adufashamo ni ukudusengera kumana (abaroma 8:26-27) umwuka wera n’Imana iruhande rwacu. Ubufasha bw’umwuka wera ntabwo buza igihe twananiwe oya ahubwo ni ubufasha buhoraho bwa buri munsi … wo kubana namwe buri munsi (yohana 14:16). mw’itangira ry’urugendo aba arikumwe natwe kugeza kwiherezo ry’urugendo.
2. Umwuka wera adufasha kwera imbuto ze (abagalatiya 5:22-23) ntabwo umuntu yakwera imbuto adafite mwuka wera. umwuka wera uri mu mitima y’abizera niwe ubatera kwera imbuto ntabwo biva mubushake bwa muntu.
3.
Umwuka wera aratwigisha ntabwo arema izindi nyigisho zitandukanye n’izo Imana
cyagwa yesu bigisha mw'ijambo ry'Imana, kuko yesu yavuze ati “azabibusta ibyo nababwiye byose”
(yohana 14:26) ibyo yesu yavuze n’ibya Data (yohana16:15) nta narimwe umwuka
wera azavuga ibitandukanye n’inyigisho yesu yigishije cyagwa ibyo Imana yavuze
mw’ijambo ryayo. Kuko umwuka wera ni umwuka w’ukuri (yohana 14:17, 15:26) nta
binyoma biri muri we. Igihe cyose twitiriye ikintu umwuka wera kandi atariwe
wakivuze ni ukubeshyera umwuka wera, yesu na Data (Imana), kuko ntabyo umwuka
wera avuga bitavuye kuri data no kumwana(yesu) rero kubeshyera umwe mubagize ubutatu
uba ubeshyeye bose (yohana16:13-15).
Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyandiko 0