+250 789 164 797
UMUKOBWA IMANA YIFUZA KO USHAKA CYAGWA URONGORA WOWE MUSORE UKIJIJWE
Mu gihe cy’izuba hano mu Rwanda haba ubukwe bwishi cyane, buri wa gatandatu ubona abantu bambaye imyenda y’ibirori abagabo: amakoti. abagore : imikenyero. Ibi byanteye kwibaza iki kibazo : ESE NI UWUHE MUKOBWA IMANA YIFUZA KO USHAKA CYAGWA URONGORA WOWE MUSORE UKIJIJWE ?
Nibyo byatumye nandika kuri iyi ngingo .ibisubizo byose bigomba kuva mu ijambo ry’imana kuko ari muri ryo tumenyera icyo imana idushakaho.
Hari ibintu agomba kuba yujuje
1. Agomba kuba akijijwe
Umusore ukijijwe wifuza gushaka umugore agomba kureba umukobwa ukijijwe .kuba asobanukiwe icyo gukizwa bivuze mu ijambo ry’imana. Ese uzamenya gute ko asobanukiwe icyo agakiza kavuze mu ijambo ry’imana . reka turebe uko ijambo ry’imana risobanura agakiza.
· Abafeso 2:8-9 ‘ dukizwa n’ubuntu kubwo kwizera …… ntibyavuye ku mirimo’’
Ese asobanukiwe ko agakiza kadakorerwa: kuririmba cyane ,gusenga cyane,gufasha ababaye cyagwa no kuba umuntu w’imico myiza iyi mirimo yose wayikora utarakizwa kuko siyo iguha agakiza . ahubwo ari ukwizera kristo. Ese azi icyo yakijijwe? ijambo ry’imana rirabisubiza neza ‘twakijijwe umujinya w’imana cyagwa urupfu rw’iteka (abafeso 2:3) twari abo kurimbuka ariko kubwo kwizera yesu ntabwo tuzarimbuka (yohana 3:16).
Yego ashobora kuba yabisobanura gutya pe kuko yabaye murusengero imyaka myishi cyagwa yarabibwiwe na mugenzi we ariko atabyizera . mubaze igihe yakirijwe kuko buri muntu wese agira igihe yamenye ko ari umunyabyaha urimbuste agataka asaba imana imbabazi ngo imukize uwo muriro w’iteka kandi ntayindi nzira yo kuwukira kereste kwizera yesu kristo mu mutima we . ntawuvuka akijijwe buri muntu wese wakijjijwe hari umunsi aziko yakiriye kristo ngo amubere umukiza mu mutima we.
Ibi ntibihagije gusa reba ubuzima bwe ese ayoborwa nibyo imana ishaka cyagwa aracyigenga (1 abakor 6: ‘ntimuri abanyu ngo mwigenge ’’ ) ese aracyakurikiza kamere n’ibiri mu mutima we cyagwa iby’ijambo ry’imana gusa nibyo yifuza gusa. Kuko uwakijijwe ahora ashaka kunezeza imana kandi ayoborwa nayo mu magambo ye avuga no mu bikorwa. (Abagalatiya5:22-26).
(2 Abakor 6:14-15) ntimwifatanye na batizera , umwijima n’umucyo byabana bite, uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki ? pawulo arerekana ko aba bantu batandatukanye .(2 abakor 5:17) iyo uri muri kristo yesu uba uri icyaremwe gishya rero umuntu mushya nutaraba mushya ntabwo bahuza. Hari abavuga bati ese nkundanye n’umukobwa udakijijwe nkamuhindura ntibyakunda ? imana niyo ihindura umuntu ntabwo ari wowe .ikindi kuki wajya gukundana ntudakijijwe kandi ukijijwe ahari.
“ urugo n’amatungo umuntu abiragwa n’ababyeyi be ariko umugore witonda amuhabwa n’uwiteka ’’ (imigani 19:14). saba imana iguhuze nawe niba wumva ugeze igihe cyo kubaka urugo.
· Yego kuba akijijwe ntibihagije hari inzindi nshigano imana imusaba kuba yiteguye kuzuza nagera murugo. Muri make umukobwa usobanukiwe ibyo agiyemo nkuko ijambo ry’imana ribisaba.
INSHIGANO
1.Kuganduka (abefeso 5: 22)
Kuganduka ni ijambo rituruka mu kigiriki ryitwa “hupotasso” risobanuye “ gushyira ibintu kumurongo ariko uri munsi y’ubutware bw’umuntu runaka ’’ agomba kuba yiteguye kuganduka ariko urugero rwo kuganduka ni ukurebera kuri kristo . pawulo atanga urundi rugero ko “ nkuko itorero rigandukira kristo niko abagore bagandukira Abagabo babo” ( Abefeso 5:24). Umukobwa witegura ngushinga urugo, uko agandukira kristo, nuko itorero rigandukira kristo niko akwiriye nawe kwitegura kubikora
“ Umugore si umucakara ,utegereje itegeko rimeze gutya , kora ibi,jya aha….” (macarthur, 17)
Ariko ijambo ry’imana ntiritubwira kuganduka mu bibi umugabo wawe ntuzamugandukira mu kibi . niyo mpamvu urugero rwo kuganduka ari kristo kandi muri we ntakibi kirimo. tungaduka ku byiza gusa. iyo umugore ataganduste kandi akijijwe bitukisha ijambo ry’imana.
2.kugirwa inama / kwiga (TITO 2:3-4)
Imana yemera ko iyo umuntu amaze iminsi mu kintu aba afite ubunararibonye .kuko abazi uko bikorwa .hari inshigano abagore bakuru kandi bakijijwe bafite mu rusengero ni “ gutoza abagore bakiri bato gukunda abagabo babo n’abana babo……..” rero umukobwa witegura kuba umugore agomba kuba yiteguye kwiga .
Akegera abagore bakuze kandi bakijijwe kugirango bamwigishe iby’urugo kuko akiri muto muri byo .natabikora hari ibitazangenda neza murugo . niyanga kwiga nawe nakura ntabwo azigisha abandi kuko azaba yariregagije gutozwa na bagore bakuru ariko bakijijwe.
nk’umugore ukijijwe ntabwo wemerewe gusaba inama kubagore bakuze ariko badakijijwe kuko “uwizera ntutizera bakorana bate” abakijijwe bazakugira inama zijyanye n’ijambo ry’imana ariko abadakijijwe bazakugira ibitajyanye n’ijambo ry’imana.
3. Gutoza abana ijambo ry’imana
Akeshi usaga umugore amarana umwanya munini n’abana mu gihe bakiri bato kuruta umugabo.kubera ko umugabo aba yagiye gushaka ibitunga urugo. uhereye kera kose imana yashaste ko amategeko yayo amenywa n’abana nabo.
(Gutegeka kw’ 6:7 Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse.).
kandi mu mugambi wayo murushako ni urubyaro ruyubaha (Malaki 2:15).abana bagomba kwiga ibyandistwe nkuko nyina wa timoteyo yamwigishije ibyandistwe akiri muto (2 tim 3:15). Urubyaro imana ishaka ni uruyubaha ariko bitabaye ko batozwa kumenya imana umugambi w’imana ntuzagerwaho nk’uko yabitenganyije. Rero umukobwa agomba kuba yiteguye kuzigisha abana be ijambo ry’imana.
Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyandiko 0