+250 789 164 797

info@mugishasamuel.org

IGICE CYA GATATU CY'AMATEKA YA MARTIN LUTHER

Martin luther amaze kugera munzu y’abihayimana yakomeje kubura amahoro yo mumutima akumva aracyaremerewe n’ibyaha. Hari imirimo bagenzi be babanaga munzu y'abihayimana bamuhaye ngukora nko kuba umuzamu wo kugipangu, gusukura murusengero no kujya gusaba mu baturage ibyo kurya n’amafaranga. Impamvu abihayimana bajyaga gusaba ibyo kurya n’amafaranga mu baturage n’uko cyari ikimenyesto cyo kwicisha bugufi bijyana n’indahiro barahiye yuko batazagira icyo batunga cyabo.

Martin luther yumvaga azabona umwanya wo kwiga cyane ariko Kubera imirimo myishi yabaga amfite ntibikunde, yibwiraga ko iyi mirimo akora yamuha kuba uwera. Ibyiringiro bya Martin luther byari mu mirimo akora, muri bamutagatifu, muri penetesiya, no kwiyiriza cyane, ntabwo yari yakamenya ko umuntu ahabwa agakiza binyunze mu kwizera yesu Kristo ku bwubuntu bw’Imana abafeso 2:8-10.

Hari umugabo bita john staupitz yari umuyobozi mukuru w’amakominote y’abafurere babanyagustiyo (Augustinian convents). Yaje kubasura abona Martin luther yarananutse cyane asa nurwaye john aramwegera aramubaza ati “Martin ko urakaye?? Martin Luther aramusubiza ati “Nasezeranyije Imana ko nzitwara neza, ariko nsanga nta cyo bimaze gusezeranya Imana,icyaha kirademereye.”  John amusobanurira ko agakiza tutagahabwa n’imirimo ahubwo ari ukwizera Kristo yesu gusa. Amubwira icyatumye yesu aza ko ari ukutubatura, amaraso ya yesu yamenetse yogeje ibyaha byacu,  ukunde Imana kuko ariyo yabanje kugukunda utumbira yesu wenyine.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyandiko 0

Tanga Igitekerezo