+250 789 164 797
IGICE CYA MBERE CY' AMATEKA YA MARTIN LUTHER
Mu kwezi kwa cumi itariki 31, umwaka 1517 hari umugabo bita Martin luther niwe watangije impindura mpatwara yuko itorero rigomba gukurikiza ibiri mu ijambo ry’Imana kuruta gukurikiza ibyo pope (umuyobozi wa katolike kwisi) yavuze cyagwa imihango y’idini. Icyo gihe habagaho itorero rimwe ariryo katolike (Roman catholic), niwe watangije abaporoso cyagwa abaprotestani.
Martin luther yavuste tariki 10/11/1483 ahitwa Eisleben mu gace ko mu
budage. Ise bamwitaga Hans Luther, nyina yitwa Margaret (marigarita mu
Kinyarwanda), martin luther bamwise iryo zina rya maritini kubera ko yavuste
umunsi wahariwe mutagatifu maritini wo muri kiriziya katolika. ise yakoraga
akazi ko kwasa inkwi nyina akazizegurusta mu gace bari batuyemo azigurisha.
nyuma y’iminsi mike baje kwimuka bajya mu kandi gace kitwa Mansfeld (mu
budage), ise yatangiye gukora umushinga muto wo gucuruza amabuye ya gaciro,
nkuko umubyeyi wese aba yifuza ko umwana we yakwiga umubyeyi yamujyanye
mwishuri ryo muri ako gace bari batuyemo. abarimu bo mu gihe cyabo bakubitaga
abanyeshuri cyane bumvaga ko gukubita umwana bituma yiga neza, yabivuzeho
munyadiko ye ati
“ tugomba kunyuzaho akanyafu abana ariko tugomba kubakunda” Martin (maritini ) yigeze gukubitwa inkoni
cumi neshanu mugitondo kimwe. Yavuye kuri iryo shuri ajya kuri ndi shuri ryo
mugace kwitwa Magdeburg (mu budage)
hari kure y’iwabo gato abanyeshuri ntabwo babonaga ibiryo bihagije ,
bazereraga muri ako gace baririmba indirimbo za noheli abagiriye impuhwe
bakabaha ibyo kurya yahamaze umwaka. nyuma yaje kuva kuri iryo shuri ajya kurindi shuri yamazeho hafi imyaka itanu naho
ubuzima bwari bugoye kubera kubura icyo barya , abanyeshuri bakomezaga
kuzeguruka mugace baririmba nkibisazwe indirimbo za noheli umugiraneza akaba
yabaha ibiryo , byagenze aho bica intege martin Luther ko yareka ishuri akajya
kufasha se mu bijyanye no gukucura amabuye y’agaciro.
Nyuma yo kubura ibiryo mungo eshatu yazeguruste asabamo ibiryo , iruhande rwe hari urundi rugo hasohostemo umugore wamwuvishe aririmba yitwaga Ursula cotta ,amuzana muzu amuha ibiryo , aramubwira ngo ajye agaruka amuhe ibyo kurya , umuryango w’uyu mugore wafashije martin luther mu buryo butandukanye kugeza avuye kuri iryo shuri. Kuri iri shuri Martin luther niho yigiye n’umuziki no gucuranga umwirongi n’inanga cyagwa ishako.
Tuzakomeza mu gice cya kabiri turebe ubuzima bwe muri kaminuza no kujya kuba munzu y'abihayimana.
Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyandiko 0