+250 789 164 797

info@mugishasamuel.org

ESE MUGIHE UMUKRISTO ABUZE IBYO YARI ATUNZE YABYITWARAMO ATE ?

Ibihe nkibi byo kubura ibyo wubaste cyagwa wagezeho bijya bigera no kubakristo ariko se ibihe nkibi umukristo yabyitwaramo ate? ibihe nkibi byo kubura ubutunzi cyagwa ibyo wari ufite, byagenze no kuri yobu. Yobu ni urugero rwiza rwatwigisha uburyo twakwitwara mugihe tubuze ibyo twari dutunze. yobu amaze kubura ubutunzi bwe n’abana be yaravuze ati“uwiteka niwe wabimpaye kandi niwe ubitwaye, izina ry’uwiteka rishimwe”(Yobu 1:21) mugihe mbuze ibyo nari ntunze  reka nibuke ko ibi atarijye wabyihaye ahubwo ari uwiteka  wabimpaye. Imana ijye idufasha mu gihe tubuze bimwe mubyo twari dutunze kwibuka ko kuba bigiye ari ubushake bw’Imana kuko iyo Imana itabishaka ntabwo byari kuba. kwibuka ko ibi bintu nabihawe n’uwiteka bitera umutima wajye guca bugufi ,  yobu ati “uwiteka arisubije”. Icyama mu mutima wawe nuwajye hakajya hagaragaramo amagambo nkaya yobu mugihe tugeze mu bihe nkibi.

Mugihe nkicyi habamo kwiganyira,umubabaro n'ibibazo byishi umuntu yibaza ati se kubera iki Imana ibyemeye?? Nibyiza gufata umwanya tugasenga kuko na bibiliya iravuga iti “ubabaye nasenge”(yakobo 5:13) ni ugusenga dusaba Imana imbaraga z’umutima ngo idufashe gusobanukirwa ubushake bwayo muri ibi bihe tuba turi kunyuramo .

 Ibihe nkibi Imana iba igerageza kwizera kwacu 1petero 1:6-7. N'undi mwanya mwiza Imana iba itwibusta ko ikiza mbere ariyo atari ubutunzi, imiryango cyagwa ibindi byagaciro dutunze,  ni umwanya wo gutekereza kumana birushijeho nanone .

 

ISENGESHO

Mwami yesu turagushima ko ari wowe utanga waragiza ukanisubiza , mwami ndasenze ngo ibihe nkibi nitubigeramo ujye uha  imitima yacu gukomera  ko byose bikorwa kubushake bwawe atari kubushake bwacu. Ujye utwibutsa ko twabihawe nawe mwami mubihe nkibi tugire umwete wo gukomeza kukwishigikirizaho mwami urakoze icyubahiro nikuzo bibe ibyawe wowe ukora uko ushaka Amen . 

Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyandiko 0

Tanga Igitekerezo