+250 789 164 797

info@mugishasamuel.org

IBIHUGIJE ABANTU MURI IYI MINSI

Nibyishimo byishi iyo umuryango ubonye umwana. Umwana iyo avuste ntabwo ahita atangira kuvuga. ni urugendo rw'iminsi. Kuva kurwego rumwe ajya kurundi.iyo akiri umwana akeshi abamurera bamunyera buri kimwe cyose.uko akura ava kurwego rumwe ajya kurundi. Habaho imikurire inshigano zimwe na zimwe akazikorera. Murizo umuntu atangira kwikorera harimo kwishakira, ibimutunga, amafaraga ya buri munsi akoresha, nizindi shigano nyishi……  .

Muri iyi minsi uko ugenda uganira nabantu wumva hari ibintu bahuriyeho iyo muganira. barikwiganyira bibaza uko ejo bizagenda, beshi bari inyuma yo gushaka ubutunzi,  Ibi byahozeho nta gishya munsi yijuru

umubwiriza 1:9-10.Ibyahozeho ni byo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y'ijuru”. 10 Mbese hariho ikintu cyavugwa ngo “Dore iki ni inzaduka”? Na cyo cyahozeho kera mu bihe byariho mbere yacu Kubera ko ibi bintu mvuze aha hejuru bisa nkibyabaye umuco wo mu isi dutuyemo. Ugasanga abakristo bisanze baguye muri uwo mutego. Niyo mpamvu nashaste kumenya icyo bibiliya ibivugaho.                                               

                                                             kwiganyira

Hagiye gushira imyaka ibiri isi ihuye nicyorezo cyitwa covid -19. Cyanyeganyeje ubukungu bw’isi. Byateye ubukene ku bantu beshi. Muri uyu mwaka  intambara ya Russia na Ukraine . Ntayo yateje ubukungu bw,isi kunyeganyenga . ibiciro birazamuka kw’isoko si murwanda gusa ahubwo kwisi yose.ibi bitera abakristo bamwe kwiganyira bibaza uko ejo bizamera.

Matayo 6:25-33 umwami yesu ari kutwigisha isomo yuko tutangomba kwiganyira ibyo tuzarya nibyo tuzambara. Imana ibeshaho ibiguruka mukirere ,yambika uburabyo.niba imana ibikorera uburabyo nibiguruka twebwe ko tubiruta ntizabidukorera. Kwiganyira byerekana ko nta kwizera ufite ko imana ibishoboye. Ntabwo imbaraga zo gukora kwacu arizo zitumye turiho. Ni uwiteka utubeshejo twese. ntabwo mvuze ngo tureke gukora .

paul yaravuzengo 2 abatesalonike3:10 kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye” Ahubwo ni ukwizera ko byose bitagwa ni uwiteka. imigani 16:33 “Abantu batera inzuzi,Ariko uko bigenda kose bitegekwa n'Uwiteka.bakristo bishobora gukomeza bikiyogera cyagwa bikagabanuka. Muri byose komeza wizere imana ko munzira zayo izagutunga nk’uko ishaka. Byaba byishi byaba bike unyurwe nabyo “ kuko uko ndi kose nize kunyurwa n'ibyo mfite” (abafilipi 4:11). 

                                                        Ubutunzi

Mugihe cya yesu kristo ari hano kwisi. abafarisayo bigishaga ko gukunda imana bijyana no gukunda ubutunzi  luka 16:14 “Abafarisayo kuko bari abakunzi b'ubutunzi, bumvise ibyo byose baramukoba cyane”. Muri iyi minsi hari abigisha ko kuba ukorera imana udafite ubutunzi iyo mana yawe Atari inyakuri. Abadafite ubutunzi bakababona nkabadasenga cyane, cyagwa  bakoze icyaha imana irabahana.gukorera imana ntibuvuze ko nzagira amafarnga meshi birashoboka ko ntayagira rwose. 1 tim 6:8 paul aravuga ngo tunyurwe nibyo dufite imyambaro,ibyokurya biduhagije tunyurwe nabyo”. Matayo 6:24 “Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi”. Ntimubasha gukorera Imana n'ubutunzi. Ntabwo waba imbata yubutunzi ngo ube nimbata y’imana icyarimwe ntabwo bishoboka . Ntabwo mpakana ko imana itanga ubutunzi kubakijijwe irabutanga rwose pe.  Bibiliya irabyerekana gutegeka kwa kabiri 8:18, 1ngoma 29:12 “ubutunzi n’icyubahiro ni wowe biturukaho kandi ni wowe utegeka byose.mu kuboko kwawe harimo ububasha n’imbaraga kandi kogeza no guhesha bose imbaraga biri mu butware bwawe” ahubwo icyo bibiliya itwereka nuko twirinda kwifuza kurenza ibyo dufite bishobora kutujyana  mu moshya 1tim 6:9 ku murongo wa 10 paul avuga ko urukundo rw’impiya ari rubi.impiya si mbi kuko ari impano y’imana (gutegeka kw 8:18). ahubwo arikutwereka ko urukundo rwayo ari rwo rubi.ibi biba ku muntu udashaka kunyurwa.nawe ufite ubutunzi ntabwo ugomba kubw’iringira ahubwo ugomba kw’iringira imana ibutanga.1tim6:17-18.

bakristo twizere imana ko ariyo itubeshaho kandi tunyurwe nibyo yaduhaye 

 

 

Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyandiko 0

Tanga Igitekerezo