+250 789 164 797
IGICE CYA KABIRI CY'AMATEKA YA MARTIN LUTHER
Ubwo duherukana twavuze ko tuzakomereza ku mateka ya Martin
Luther muri kaminuza. Ku myaka 18 mu 1501 nibwo Martin Luther yinjiye muri
kaminuza ya Erfurt mu budage. Martin Luther yinjiye muri kaminuza afite gahunda
yo kwiga amategeko. Ise wa Martin Luther yifuzaga ko umwana we aba umunyamategeko.
Mu kinyejana cya 14 na 15 byari ngombwa ko mbere yuko umuntu ushaka kwiga
amategeko agomba kubaza kwiga philosophy (isesegurabumenyi).
Martin Luther ari muri kaminuza yakundaga kujya mu isomero (library) gusoma. Umunsi umwe agiye gusoma abona igitabo atari yakabonye mu buzima bwe, icyo gitabo cyari bibiliya yo mu kiralitini. Ari gusoma bibiliya yaguye ku nkuru ya Samuel na Hana. Iyi nkuru yarayisomye yumva arishimye. Yaratangaye aravuga ati mbega “ukuntu iki gitabo ari cyiza” yifuza kuba yatuga bibiliya yiwe, ariko mu gihe cyabo byari bigoye ko umuntu yatunga bibiliya yiwe. Martin Luther yaje kuragiza amasomo ye ya philosophy (isesegurabumenyi) yastinze neza. Mu 1505 Atangira kwiga amategeko kuri kaminuza aho yigaga n’ubundi.
Martin Luther mu bihayimana
Martin Luther mbere yuko yinjira mu muryango w’abihayimana
hari ibyamusuniste. Martin Luther akiri mu ishuri kuri kaminuza ibitekerezo bye
byagiye bihinduka cyane atangira kwibaza ibijyanye n’iherezo ry’umuntu
(urupfu).
Hari ibihe bine Martin Luther yanyuzemo byamusunikiye
kujya mu bihayimana. 1. Martin Luther yarigaga cyane bikabije
bigera aho bimutera uburwayi. Inshuti ze
zigirango arapfa nawe yagize ubwoba ngo arapfa. Hari umupadiri wamusuye aramubwira ati
“mukanya gato ndabona ngiye kuva muri iyi si” (Martin Luther avuga)
2. Ikindi gihe yari agiye gusura ababyeyi be nkuko byabaga ari umuco ku bantu bose kwitwaza inkota bari ku ndogobe, yarayitwaye ageze mu rugendo hagati aragwa ya nkota iramukomeresta agira ubwoba ko arapfa. asenga asaba “mariya ngo amutabare” ibyiringiro bye byari muri mariya.
3. Ikindi gihe Martin Luther yapfushije inshuti ye
bituguranye nabwo abyibazaho cyane ati “byari kugenda bite iyo za gupfa
ntiteguye”
4. Ikindi gihe yagiye gusura ababyeyi ari mu nzira asubira
ku ishuri inkuba irakubita cyane ivanze n’imirabyo myishi cyane. Atangira kw’ibaza
ku rupfu. Akiri aho akora indahiro ati “Imana nimukiza azareka iby’isi ahe
ubuzima bwe idini”
Martin Luther yumvaga ko yaba umwere binyuze mu kuba
munzu y’abihayimana yari
atarasobanukirwa ko umuntu aba umwere binyuze mu kwizera yesu kristo. Mwijoro
rimwe yatumiyeho inshuti ze biganaga aragije ababwira ko agiye kujya munzu y’abihayimana,
Baramwiginga ngo areke ariko araga. Nuko yagiye munzu y’abihayimana atekereza
ko bizamuha amahoro y’ibyaha yarwanaga nabyo ndeste no kubona amahoro yo mu
mutima.
Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyandiko 0