+250 789 164 797

info@mugishasamuel.org

KUBAHO KW'IMANA

Turi mu isi y’ubushakashasti, abantu ntibakwemera ibintu ntabushakashatsi bwabayeho ngo abahanga banzure ko iki kintu  runaka ari ukuri,  twagikoresha cyagwa  kigira ingaruka ku muntu n’isi muri rusange. Abahanga bakora ubushakashatsi bibaza ku kubaho kw’Imana bamwe bakanzura ko Imana ibaho abandi bakanzura ko Imana itabaho.

Abantu bashaka ibimenyetso cyane ati “twereke ibyemeza ko Imana ibaho”.ubwenge bw’umuntu bufite aho bugarukira hari ibyo twamenya kumana ndetse hari n’ibyo tutamenya ku mana. gusobanukirwa Imana ntabwo bihera mu gukoresha Ubwenge bwacu ahubwo bihera mu gusobanukirwa icyo bibiliya ivuga kumana.

Bibiliya yuzuyemo inyandiko zerekana kubaho kw’imana . “mbere na mbere Imana yaremye isi n’ijuru…”(itangiriro1:1) , bibiliya ntabwo itwereka inkomoko y’Imana aho yavuye ahubwo itangira itwereka imirimo yayo ntawakora atariho. Kuva 3:14 “Imana isubiza mose iti NDI UWO NDIWE kandi iti abe ariko uzabwira Abisirayeli uti NDIHO yabantumyeho”. Yesaya 44:6 Ati” nduwambere kandi ndi uwimperuka kandi ntayindi mana ibaho itari jye”.  IMANA yo ubwayo yivugiye ko iriho, iki ni igisubizo gihagije Gihamya ko Imana ibaho niba twemera ko bibiliya  ari ijambo ry’Imana tugomba kwemera ko ibyo ivuga ari ukuri.

Ikindi kitwemeza ko Imana ibaho n’uko mu mitima y’abantu bose harimo ubwo bumenyi ko Imana ibaho. Ubu bumenyi buri mu mitima yabatarakizwa ko Imana iriho. Abaroma igice cyambere kitwereka abatarakizwa ko bazi ko hari IMANA  1:19 “kuko bigaragara ko bazi IMANA” 1:21 “bamenye IMANA, 1:25 “ukuri kw’IMANA 1:28 “kumenya IMANA.

 Incuro enye zose bibiliya yerekana ko abantu bafite ubumenyi ko IMANA iriho cyagwa barabizi ko Imana iriho. nubwo mu mitima yabantu birimo ko IMANA iriho hari ababyirengangiza aribo bibiliya yita abapfapfa ,zaburi 14:1 “umupfapfa ajya yibwira ngo nta mana iriho”. Zaburi 53:1 umupfapfa ajya yibwira ati nta mana iriho zaburi 10:4 “ umunyabyaha nk’uko ubwibone bwo mu maso he buri aravuga ati ntazahora ibyo yibwira byose bihurira muri iri jambo ngo nta mana iriho. Ukuri ko Imana iriho abantu bagusimbuje ibinyoma Abaroma 1:25. Kubyirengangiza ntibisobanuye ko bitabarimo bibarimo ko Imana ibaho kuko ijambo ry’Imana rirabihamya. 

Ikindi kitwemeza ko IMANA  ibaho ni isanzure abaroma 1:20 “kuko ibitaboneka byayo ari byo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo bigaragara neza uhereye ku kuremwa kw’isi bigaragazwa n’ibyo yaremye kugirango batagira icyo kwirenguza”. Zaburi 19:2 “ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana isazure ryerekana imirimo y’intoki zayo”

“Abantu ntabwo bakeneye ibimenyesto bitwereka ko Imana ibaho isanzure twavuga ko ari ikimenyesto ubwacyo kandi gihagije” (N.ANDERSON 2012)

Ntabindi bimenyesto birenze  kuri ibi bihamya yuko Imana Ibaho , bibiliya irabyemeza, imitima yacu irabyemeza n’isanzure rirabyemeza. 

   

 

Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyandiko 0

Tanga Igitekerezo