+250 789 164 797

info@mugishasamuel.org

Ese abakristo dukeneye kumenya amateka y’itorero ???

Ese abakristo dukeneye kumenya amateka y’itorero ??? itorero ryangiye rinyura mu bihe bitandukanye haba mu byiza ndeste no mu bibi, Ese ni ngobwa ko abakristo bamenya ibi bihe itorero ryagiye ricamo??? Yego ni ngobwa ko tubimenya cyane, kuko abagiye banyura muri ibi bihe ni abizera bagenzi bacu, salomon yaravuze ngo “nta gishya munsi yijuru” ibyabayeho nibyo biri kuba muri iki gihe kandi nibyo bizaba mu kindi cyinyejana wenda bishobora kudasa ariko imibabaro n’ibyishimo birasa. Hari impamvu nyishi abakristo  tugomba kwiga amateka y’itorero

Ibyo twigira mu mateka y’itorero: 

Nguhamya kwizera kwabo 

Nibyiza ko twibuka iyi nzira turimo Atari twe bambere bo kuyibamo kuko hari abandi bayibayemo kandi baba abizerwa muriyo. Iyo twibuste ko hari abandi bayinyuzemo kandi bakaba abizerwa kuriyo hari byinshi tugomba kubigiraho , urugero gushira amanga kwabo mu gihe ubutegesti bwababuzaga gusenga Yesu ngo basenge umwami, beshi bakomeje guhamya kwizera kwabo ntibanyeganyega, iri ni isomo twabigiraho gushikama mubyiringiro byacu.

Kurwanira ukuri kuri mubyandistwe

Itorero ryagiye rica mu bihe bitandukanye handukaga ubuyobe bwinshi, mu bizera ubwabo ndeste n’abari hanze y’itorero, ariko hagiye haba inama nyishi zo kurwanira ukuri kw’ibyandistwe kuruta kwishigikiriza ku bumenyi bw’umuntu. Ndeste rimwe na rimwe ntabwo abarwaniraga ukuri kw’ibyandistwe babaga ari beshi ahubwo hari igihe yabaga ari umuntu umwe, ibi bitwereka ko kurwanira ukuri kw’ibyandistwe ntibiva mu bwinshi bw’abantu. haracyari ubuyobe bwinshi ariko bisaba ko tujya mu ijambo ry’Imana tukamenya icyo bibiliya ibivugaho kugirango turwanye ubwo buyobe nkuko abizera bagenzi bacu babigenjenje.    

Kumenya inkomoko yaho insegero zimwe na zimwe  zavuye

Turi abarokore cyagwa abakijijwe ariko nduteranira munsengero zitandukanye ariko twese  turi abizera tugomba kumenya inkomoko yahoo izo sengero zagiye zikomoka. biragoye ko twasobanukirwa inkomoko y’aya matorero tudasubiye mu mateka yitorero.

 

Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyandiko 0

Tanga Igitekerezo