+250 789 164 797
UMUNYAMWUKA NI NDE ?
Ijambo Umunyamwuka mu sengero z’abarokore si ijambo rishya, ni ijambo tumenyereye kumva inshuro nyishi. Insanganyamastiko y’umwuka wera iravugwa cyane mu rusengero. icyo twakibaza ese ibivugwa byose ku mwuka wera ni ukuri kwa bibiliya? bimwe ndushobora kuba tubivuga kubera kutamenya cyangwa abandi bakabivuga bashaka kuyobya abantu ku nyigisho y’umwuka wera nk’uko bibiliya ivuga “bakundwa ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku mana ,kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi baduste bakaza mu isi”. (1yohana 4:1)
Dore uko abantu basobanura umunyamwuka uwo ariwe:
- Umuntu iyo abwirije(Ijambo ry’Imana) nkumva abwirije ibijyanye n’ibyo nifuzaga kumva nazura ko uwo muntu ari umunyamwuka, ibyo yigishije bishobora kuba ari ukuri kwa bibiliya cyangwa Atari ukuri kwa bibiliya ariko kuko byahuye n’ibyifuzo byajye cyagwa bigakora ku marangamutima yajye uwo mwita umunyamwuka. Kandi sibyo
- Umuntu kuba yahanura cyagwa akakubwira ibyo wakoze cyagwa ibigiye kukubaho, kuba yavuga mu ndimi.
- Ikindi ni kuba yaririmbye agahumiriza amaso , kuba asirimba cyane, cyagwa ibindi tureba turebeye inyuma tukanzura ko uwo muntu ari umunyamwuka.
Kuba umunyamwuka k’umuntu ntabwo guhera inyuma oyaaaaa bihera imbere mu mutima. Ijambo ry’Imana rirabitwereka
Yesu yagiranye ikiganiro na nikodemu wari umufarisayo yohana 3:6 “ikibyarwa n’umubiri ni umubiri, n’ikibyarwa n’umwuka nacyo ni umwuka”. Kuba umunyamwuka ni ukuvuka ubwa kabiri(gukizwa) Ikinduhindura kuba abanyamwuka sibyo ndukora ahubwo nuko twavuste ubwakabiri, umwuka w’Imana akaza muri twe Abaroma 8:9 “ariko mwebwe ntimuri aba kamere ahubwo muri ab’umwuka niba umwuka w’Imana aba muri mwe Umuntu wese utagira umwuka wa kristo ntaba ari uwe”. abakijijwe bose binyuze mu kwizera yesu kristo abefeso 2:8-10 ni abanyamwuka.
Rero irembo ryo kuba umunyamwuka si ukuvuga mu ndimi, irembo ryo kuba umunyamwuka si ukuririmba indirimbo z’Imana, irembo ryo kuba umunyamwuka si ugusirimba, si ukumenya ibihishwe ahubwo ni ukwizera umwami yesu ugakizwa umwuka wera w’Imana akaza mu mutima wawe.
Ikindi umuntu ashobora kuvuga ati “narakijijwe umwuka w’Imana ari muri jye” ariko kurundi ruhande ntakore iby’uwo mwuka uri muri we, uwo muntu nta mwuka w’Imana uri muri we. Kuba umunyamwuka bihera imbere ariko ntibiguma imbere gusa ahubwo hanze haboneka ibimenyesto by’uko uri umunyamwuka. Bibiliya itwereka ibimenyesto tubona hanze by’uko uwo ari umunyamwuka ni imbuto z’umwuka wera Abagalatiya 5:22-23 “ariko rero imbuto z’umwuka ni urukundo (1abak13:1-8), n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda”. Uku niko twagakwiye kureba umunyamwuka hanze. ariko twibuke ko isoko y’izi mbuto ari umwuka wera ikiri imbere n’icyo tugomba kwitaho kuruta ikiri inyuma . ubunyamwuka bwawe niba budashingiye ku kwizera umwami yesu gusa ntabwo uri umunyamwuka, ihane wizere umwami yesu.
Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyandiko 0