+250 789 164 797

info@mugishasamuel.org

Mwana Wanjye Menya Ibi

Mwana wanjye ese nakubwira ibigana bite?  ko nta gishya musi y’ijuru , ariko najye reka  ngusubiriremo kuko ari byiza ko ubisubirirwamo kugirango bikwigishe. mwana wanjye umuntu ni mubi yavukanye ububi  dore nta nubwo abizi mwana wanjye.  dore ahora  ashaka gusa neza inyuma kandi imbere aboze asa nabi , ari imva inuka . ohhhh mwana wanjye ububi bwa muntu si inyuma ahubwo ni imbere muri we  

 Mariko 7:20-23 “ aravuga ati ibiva mu muntu ni byo bihumanya, 21 kuko mu mitima y’abantu havamo imigambi mibi,guheheta no gusambana,22 kwiba no kwica kwifuza kubi no kugira nabi,uburiganya n’iby’isoni nke, ijisho ribi n’ibitusti, ubwibone n’ubupfu.23 ibyo bibi byose biva mu muntu ni byo bimuhumanya.”

 Mwana wanjye uramenye umuntu bamwita mwiza kandi ari mubi ,bamwita keza kandi ari kabi bamwita mahirwe,mugisha, kandi yuzuye ishyari ohhhh mbega . mwana wanjye uramenya izina ntabwo ryahindura ububi bw’umuntu “umutima we urashukana kuruta ibindi byose”(yeremiya 17:9).

Mwana wanjye umuntu ni impunyi kandi yirirwa akora imiti y'amaso ohhhh birababaje ubuhumyi bwe buramwishe  2abakorinto 4:4 “aribo batizera abo Imana y’iki gihe yahumiye imitima kugira ngo umucyo w’ubutumwa bwiza bwa kristo ari shusho y’Imana utabatambikira”  ni umunyabwenge ariko ububi bwe ntabwo ashobora kubwikiza ohhhhhhhh ko ari umutunzi ubutunzi bwe ko butamufasha kwikiza ububi buri muri we , ese ni irihe soko yajyamo ngo agurane umutima we ububi wuzuyemooooo. iherezo rye rizaba nkiryanyamutunzi (luka16:19-31).

 Arakomeye mwana wanjye dore aho anyuze ntawumukurikira ,arakomeye ararizwe  ariko gukomera kwe ntikumuha guhinduka , afite ingabo nyishi ariko izo atuze ntabwo zibasha kurwanya umwanzi w’ububi afite muri we. afite ubutegesti ko adategeka ngo ikibi kiri muri we gihangarare ubudahagarwa bwe ko atabukoresha ko buhangare ububi buba muri we. mwana wanjye nabonye umuntu ugerageza kwihindura umutima , yiyigisha byishi, akora byishi asoma byishi ngo bimufashe kuba mwiza .mwana wanjye  umuntu ntabubasha afite bwo kwihindura “bose baracumuye ntibashyikira ubwiza bw’Imana, nta wukora ibyiza n’umwe imitima yabo yifuza ibibi ariko iyo nyota y’ikibi ninde wayimukiza uwo muntu? dore ni unyantege nke.

 Umuntu ububi bwe bwahindurwa n’uwamuremye ni we ubishoboye.  ca bugufi yesu niwe wenyine wakuramo ubwo bubi bwuzuye umutima wawe matayo 11:28 “ mwese abarushye nabaremerewe muze musange ndabaruhura”. Ufite amategeko meshi wibwira ko yaguhindura oyaaaa yesu niwe wahindura uwo mutima , wikirengagiza inzira twahawe yesu (yohana 14:6, ibyakozwe n’int 4:11-12).

Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyandiko 0

Tanga Igitekerezo