+250 789 164 797

INTEGE NKE KU GATUTI
Ubuzima bwa gikristo cyagwa bwa Gakiza ndusabwa kubaho ibyo ijambo ry’Imana ridusaba, yakobo 1:22 “mujye mukora iby’iryo jambo , Atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka. biragoye kubaho ibyo utazi , biragoye kubaho ku cyigero Kristo adushakaho nta bumenyi tumufiteho.
Ubumenyi bwo kumenya Kristo nibwo buduha kubaho agakiza twatura ariko bivuye mw’isoko yo kumenya. kumenya bituruka mu kuba wigishijwe. uyu murimo wo kwigisha ureba abakristo bose muri rusange abakolosayi3:16 “ijambo rya kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose ,mwigishanye”…… . ariko hari abandi bahamagariwe kwigisha nk’impano bahawe n’umwuka wera bagaburira itorero. Abefeso 4:11 “nuko aha bamwe kuba intumwa ze,nabandi kuba abahanuzi,nabandi kuba ababwiriza butumwa bwiza n’abandi kuba abungeri n’abigisha.
Ijambo ry’Imana riratuburira ko hadakwiye kuba beshi bashaka kuba abigisha twitonde yakobo 3:1.kubera ko hari beshi bari kwihutira kuba abigisha hari intege nke ziri kugaragara ku gatuti. zimwe mu mpamvu turi kubona intege nke ku gatuti
- Impamvu tubona intege nke ku gatuti ni uko abantu bigisha bamwe ntabwo ari impano yabo cyagwa sibyo umwuka wera abahamagarira gukora. Umwuka wera atanga impano zitandukanye ku bakristo kugirango zifashe itorero. 1abakorinto 12:7“umuntu wese ahabwa ikimwerekanaho umwuka kugira ngo bose bafashwe” umukristo wese agomba kumenya neza icyo umwuka wera amuhamagarira gukora ngo afashe umubiri wa kristo ari ryo torero.
- Kuba ari impano ye ntibihagije agomba kugira ubwenge bwo kwigisha 1Timoteyo3:2. Agomba kwigishwa gusobanura ibyandistwe, akigishwa uburyo babwiriza. Ntabwo umwuka w’Imana abuza umuntu kujya kwishuri kwiga ngo amenye birushijeho gusobanura neza ibyandistwe, hari abaga kujya kwishuri rya bibiliya ati umwuka wera yaratubujije,oya umwuka wera w’Imana ntiyakubuza.
ushaka guhagarara ku gatuti umushumba agomba kumenya ko uwo muntu yize ishuri rya bibiliya azi gusobanura ibyandistwe neza, ariko ubushobozi bw’ufite iyo mpano bushobora kuba buke ntabe afite amafaranga yamwishyurira ishuri, ni akazi k’umushumba kubahugura ku byibanze bijyanye no gusobanura Ijambo ry’Imana. iyo nayo ni imwe mu mpamvu tubona intege nke ku gatuti beshi bari kwigisha kandi batarahuguwe. niba kwigisha ari impano yahawe n’umwuka wera azagira inyota n’umuhate wo kwiga kugira abe umwizerwa ku byandistwe .
Abashumba bagomba kurinda agatuti bakamenya neza ko uhagaze ku gatuti yigisha, aribyo ahamagarirwa n’umwuka wera gukora ndeste ko afite ubwenge bwo kwigisha.
Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyandiko 0