+250 789 164 797
INTAMBARA MURI TWE
Ubuzima bwa gikristo cyangwa bwo kumenya yesu ukamwizera akaba umwami n’umukiza w’ubuzima bwawe, ni ubuzima bw’intambara. Iyi ntambara ishobora kuba itagaragara inyuma ariko irahari kuko itarwanwa nk’iya Bantu 2abakorinto10:4 “kuko intwaro z’intambara yacu Atari iz’abantu…… ntabwo abantu bayimenya bataravuka ubwa kabiri 1abakorinto1:14 “ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby’umwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuri we akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw’umwuka”
iyi ntambara niyuwavuste ubwakabiri hari ibyandistwe byinshi byerekana ko turi mu ntambara 2abakorinto10:4 “kuko intwaro z’intambara yacu Atari iz’abantu,” intwaro zikoreshwa n’abari mu ntambara.
abefeso 6:11 “twambare intwaro zose z’Imana kugirango mubashe guhagarara mudastinzwe n’uburinganya bwa satani” ntiwakwambara intwaro utari mu ntambara. 2timoteyo 4:7 “narwanye intambara nziza naragije urugendo narinze ibyo kwizera”
Iyi ntambara itangira igihe umuntu amaze kwizera kristo, irwanwa hagati y’umwuka wera na kamere Abagalatiya 5:17 “kuko kamere irarikira ibyo umwuka yanga kandi umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye nicyo gituma ibyo mushaka gukora Atari byo mukora”. umwuka uba ushaka kunezeza Imana ariko kamere nayo igashaka kunezeza umubiri .
Rero uku gushaka kunganza umuntu hagati y’umwuka na kamere nibyo bivamo intambara muri twe ari nayo twita intambara yo mu mwuka. Pawulo yahuye nayo(abaroma7) nawe aravuga ati 25“yemwe mbonye ishyano ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu? 19 kuko icyiza shaka Atari icyo nkora,ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora”.
Kubera iyi ntambara Hari igihe umuntu atekereza ati iyaba nyuma yuko umuntu yizeye kristo yesu Imana yamutwaraga mw’ijuru ako kanya , ariko nanone ibyandistwe nkibi byasohora bite “mwisi muzagira imibabaro ariko muhumure nanesheje isi”(yohana16:33). “ kandi muhinduke rwose mugize imitima mishya kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose”(abaroma12:2). twamenya gute kwezwa hatabayeho intambara yo kurwanya icyaha, twamenya gute kwihangana hatabayeho ibitubuza kwihangana, twamenya dute kubabarira hatabayeho urwango.
iyi ntambara ni ikimenyesto cya gakiza muri twe kuko igihe twari tutarakizwa iyi ntambara ntayo twarwanaga ahubwo twikoreraga ibyo kamere yishakiye twari imbata z’ibyaha, ariko tumaze gukizwa duhinduka imbata z’umwuka wera tuba abanzi ba kamere niyo mpamvu duhora turwana ndushaka gukora iby’umwuka. Ahari ubuzima bw’agakiza haboneka intambara yo mu mwuka. Ese iyi ntambara ujya uyibonamo ? Ndabizi akeshi hari abitwaza iri jambo ati “shaka gukora ibyiza ibibi bikantanga imbere”ariko reka nkubaze gato hari umwete wo gukiranuka ujya ugira kandi uko gukiranuka ukabikora kubera ko wizeye Kristo? Ihane wizere umwami yesu .
Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyandiko 0