+250 789 164 797

info@mugishasamuel.org

ESE KUBA IMANA ARI URUKUNDO BIKURAHO KO ABADAKIJIJWE BATAZARIMBUKA ?

Rimwe na rimwe iyo dusangiza abantu ubutumwa bwiza bwa Kristo yesu, tubabwira ko Imana yatanze Kristo yesu ngo apfire ibyaha byacu  umwizera agahabwa ubugingo buhoraho, bagusubiza bagira bati “ese ko Imana yaremye umuntu imukunda izemera gute  ko yarimbuka akajya mu muriro utazima ntabwo byashoboka”.

Imana ni urukundo 1 yohana 4:8 “ udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo” igenda igaragaza ko ikunda abantu bitewe nibyo itugirira ari abakijijwe ari n’abadakijijwe Matayo 5:45 “kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n'abeza ,kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura” ariko kuba Imana yerekana ubuntu bwayo kubandakijijwe  nibikuraho icyo yavuze mw’ijambo ryayo ko nibatizera bazarimbuka. Yohana 3:16 “kuko Imana yakunze abari mw’isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” utamwizera iherezo rye rizaba nkiryanyamutunzi luka 16:19-31 ni ukujya mu muriro utazima.

Reka kwikomeza ati Imana ntabwo yakwemera ko jya mu muriro utazima. niba itarababariye abi Sodomu n’iGomora Itangiriro19:24 “maze uwiteka agusha kuri sodomu n’i Gomora amazuku n’umuriro bivuye ku uwiteka mu ijuru”.  utekereza ko wowe uzayicika. ihane wizere umwami yesu kuko nibitaba ibyo uzasumirwa na maboko yayo abaheburayo 10:31 “Erega biteye ubwoba gusumirwa n’amaboko y’Imana ihoraho”.

Akeshi twibeshya k’urukundo rw’Imana, dushaka gusobanura urukundo rw’Imana nk’urukundo rw’umugabo n’umugore aho umugore akora ikosa umugabo akamushyigikira ngo kuko amukunda cyangwa umugabo agakosa umugore akamushyigikira.  urukundo rw’Imana ni urukundo rutunganye (it is perfect love ) ntirushyigikira amakosa. Urukundo rw’Imana rwuzuyemo ubutabera ntabwo urukundo rw’Imana rwashyigikira ibyaha oyaaaaa zaburi 5:5 “kuko utari Imana y’intambirakibi umunyangeso mbi ntazaba iwawe”. Urukundo rw’Imana rwanduhaye Kristo ngo adupfire kubw’ibyaha byacu 1yohana4:10 numwizera ntabwo uzarimbuka nutamwizera uzarimbuka.    

 

Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyandiko 0

Tanga Igitekerezo