+250 789 164 797
Byose bizashira uzasigarana iki?
Ku manywa na nijoro urabikorera inyugu n’umunezero wabyo biguhuma amaso ukibwira ko bizahoraho ariko bizashira urabishaka kenshi mu nzira nziza no mu nzira mbi . wibuka ko hari igihe byose bizashira bwa butunzi wavunikiye uziko hari igihe buzashira , nta n’igiceri uzahambanwa byose uzabisinga uzabisigira abatarabikoreye babirye, ujya wibuka ko byose bizashira. yooo kwa gukomera kwawe hari igihe bizashira , agaciro ka ya masomo kazagira iherezo, bizagira iherezo byose bizashira. ese ni iki ufite kitazaragira yoo ni kwa kumenyekana kwawe nako kuzagira iherezo , erega aho uhagaze hari abandi bahabanje baragiye , baribagiranye nuko nawe bizagenda. Byose bizashira uzasigarana iki???? Wa mugore,n’umugabo n’abana bawe nabo bazagira iherezo ryabo nsinzi niba ari wowe uzabanza cyangwa bo ariko icyo nzi ni uko nabo bazagenda, Ibyo byose bizashira ntukabishikamizeho umutima kuko bizashira. icyo gihe nta by’umuryango bizaba bihari uzaba utegereje urubanza wowe n’Imana.
Ku munsi w’urupfu Ntacyo uzasigarana byose uzabisiga wari ubizi???? Icyampa ugaha agaciro uzahoraho ariwe yesu. Waramwizeye ??? murupfu tuzajyana aho byose bizaba byashize ni yesu uzahoraho . Mugihe byo se bizaba bishize yesu niwe uzahoraho iteka niwe tuzagumana. Ibi byiringiro ese urabifite??? ese yesu muzajyana no murupfu cyagwa ibyiringiro byawe biri mubutunzi ku muryango wawe byose bizashira ariko yesu niwe uzahoraho.
MARIKO 8:36 “Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi
Niyakwa ubugingo bwe?
Mark8:36 “ For what will it profit a man if he gains the whole world, and loses his own soul?
Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyandiko 0