+250 789 164 797
Basa n'abakristo ariko sibo
Ndababonye ngirango nibo. Ariko basa nabo ariko sibo. Ndababaza ese shuti mwarabyawe umwe ati yee, undi ati tubyarwa niki? ubu nituriho twabyawe n'ababyeyi mbasubiramo ati shuti mwabyawe n’umwuka wera w’Imana yohana3:5-7, yohana1:13 habaho gutuza no kurebana. Basa nabo ariko sibo. bari muri twe ndabavuga ko najye nahoze muri bo(1abakorinto6:11). baririmba izira yo kujya mu gihugu cyo mw’ijuru kandi batajyayo kuko ujyayo yanga iby’isi (1john2:15-17) ku cyumweru babarwa ko ari abakristo kuko bagiye gusenga , ariko kuwa mbere kugeza kuwa gatandatu bakiberaho ubuzima bwabo Basa nabo ariko sibo. Inyandiko z’abizera barazisoma yewe kuva ku itangiriro kugeza ku byahishuwe basa nabo ariko sibo. Imirongo ya bibiliya barayifashe barayizi cyane ariko baracyahumwe basa nabo ariko sibo, ndeste bamwe barabyinze mu mashuri ya bibiliya baruzuye, barabyize cyane inyigisho za bibiliya barazizi ariko biregagije bwenge ko ari kristo (1abakorinto 1:19-30) basa nabo ariko sibo.
Bararirimba, bariyiriza, barasenga,barabwiriza,barabatijwe,baritanga mubyimana , ni abayobozi b’isengero ariko sibo. Biyita ba ngeso nziza bihimbiye gukiranuka kwabo kutava muri kristo abaroma 10:1-4,kandi ari abanzi b’umusaraba, barakora cyane ngo ijuru bazarihabwe binyuze mu mbaraga z’ubushozi bwabo biregagije cya gitambo cyatanzwe ari wese yesu kristo we rembo riduha ubugingo buhoraho yohana 3:16, 14:6 riduhuza n’Imana (1Timoteyo2:5) bazatugurwa k’umunsi w’urubanza ubwo yesu azabwirango nsinigeze kubamenya Matayo7:21-23, kuko baze kwizera yesu kristo mu mitima yabo Abaroma10:9-10.
Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyandiko 0