+250 789 164 797

info@mugishasamuel.org

Yohana Umubatiza Ahamya Yesu

                              Yohana 1:6-8, v19-28, v35-42

Mbere y’uko turebe uburyo Yohana yahamije yesu reka tubaze turebe kuvuka kwe. Kuvuka kwe kurimo igitangaza kuko ababyeyi be bari bakuze cyane bageze mu gihe batabyara , ariko Imana ibahamiriza ko yumvise isengesho ryabo. (luka 1:5-24, v57-66). Kuvuka kwa yohana kurimo igitangaza gutya.

1.   Izina rye ryatanzwe na marayika

2.   Beshi bazanezerwa uyu mwana

3.   Ntazanywa vino cyagwa igisindisha (amategeko yagenga abanaziri)

4.   Azuzuzwa umwuka wera akiva munda ya nyina

5.   Azahindurira beshi mu bisiraheli ku mwami mana yabo

6.   Azagendera mu bubasha n’umwuka bya eliya v17.

Muri uku kuvuka kwa Yohana kutwereka ko hari umugambi Imana yari imufiteho kuko n’abantu byarabatunguye bibaza ati iherezo ry’uyu mwana ni irihe (luka1: 57-66). Impamvu yo kuvuka kwa Yohana umubatiza ni uguhamya yesu ko ariwe mucyo

Mbere y’uko avuka mu isezerano rya kera tubonamo ubuhanuzi buvuga kuri Yohana umubatiza. Muri yesaya 40:3 (ijwi ryurangurira mu butayu) Malaki 3:1 (integuza inzabaziriza yesu) Malaki 3:23-24 (yohana kuza mubushobozi bwa Eliya) mu isezerano rishya turabibona , yesaya 40:3 bisubirwamo Yohana 1:23. Malaki 3:1 bisubirwamo Mariko1:2-3.  Malaki 3:23-24 bisubirwamo Luka 1:17, Matayo 11:14, Matayo17:12–13.

Bibiliya ntabwo itwereka ukuntu yahawe ubu butumwa n’imana ariko Yohana umwaditsi w’iki gitabo atubwira ko hari ubutumwa yari yahawe n’imana,  tubonye neza ko bibiliya ihishura neza icyo Yohana umubatiza yari bukore nyuma yo kuvuka kwe, muri make hari inshigano Imana yari yaramuteguriye kugomba gukora. Ubu nibwo butumwa yahawe n’imana kuzakora . kandi isoko yaho ubwo butumwa buva ni kumana bime mu biranga Imana  ntabwo ibeshya ni ukuvuga ko ibyo Yohana yahamije byose byari ukuri. Igihe cyose Imana yashakaga gutanga ubutumwa kubantu bayo yakoresheje abantu gutanga ubutumwa igenera abantu .yohana ni umwe mubo Imana yakoresheje.  

                       Uburyo Yohana yahamirije abantu yesu

V6 yohana umubatiza yahamije ubya yesu mu magambo. Bibiliya  igenda itwereka uko Yohana yahamije yesu mu magambo . kumurongo wa 15 yohana umubatiza yahamije yesu ko ari umwana w’imana , yahamije ko yesu yahozeho Yohana ubwe atarabaho ariko ashaka kuvuga kubaho kwa yesu ko ari ukwiteka. Yohana umubatiza agenda ahamya yesu mu magambo ye yereka abantu Kristo aho kugirango bamurebe , ahubwo abahamagarira kureba yesu ko we Atari kritso. V19 abahamiriza ko atariwe kritso , ko Atari nawa muhanuzi (v21) uvugwa mu gutegeka kwa Kabiri 18:15 , abahamiriza ko Atari eliya.

ahubwo akomeze ababwira ko kritso ari hagati muribo ko ariwe ufite ubushobozi kumurusha. Muvugo ya yahona umubatiza mu guhamiriza Kristo haragwamo no guca bugufi cyane yakomeje avuga ko adakwiye gupfundura udushumi tw’inkweto ze, uko ni ukwicisha bugufi cyane. Ntakindi ashaka ko abantu bamenya uretse yesu wenyine. Kuko birajyana n’impamvu yo guhamya kwa Yohana umubatiza ko abantu bizera yesu (v7) ntakindi gituma nduhamya yesu ni ukugirango abantu bizere yesu kritso ntakindi , muri abaroma 10:14. Igihe cyose duhamiriza abantu nuko bagommba kureba yesu ntahandi abantu bagomba kurebe ni yesu wenyine.

Pawulo mu 2bakorinto ba Kabiri 2:2 “ntakindi nashatse ko mumenya uretse yesu yesu wenyine wababwe”. Umwigisha w’ukuri agomga nguhamagarira abantu kureba yesu  ntibarebe we, itorero ry’ukuri rigomba guhamagarira bantu kureba yesu ntibahange amaso imigenzo y’idini cyagwa umushumba. Kristo niwe ukwiye kuvugwa ntabwo ari umwigisha Yohana umubatiza yahamagiriye abantu kureba yesu ahamya ko ari umwana w’imana kandi ukuraho ibyaha byabari mw’isi bose.

Natwe abavuga butumwa impamvu twigisha ni yihe ? ese ni ukugirango abantu bamenye ubwenge ndufite , ese ni ukugirango abantu bamenye uburyo turi intyoza mukuvuga . ese niki gituma twigisha? niki kigutera guhaguruka mu gitondo ufite gahunda yo kwigisha. impamvu yo kuvuga kwacu igomba kuba nduhamagrira abantu kwizera kritso nicyo itorero rigambiririye matayo 28:18-20 pawulo abwira timoteyo ati wowe wikomeze mu nyigisho nakwigishije, inyigisho zihamagarira abantu kwizera kritso.

Mu materaniro yacu ni kritso ukwiye kuvugwa ntabwo ari inzu nziza wagenzeho , amashuri wize, oya mureke tuvuge kandi kritso wenyine wababwe uwo niwe ndukwiye kuvuga wenyine kugirango abantu bamwizere bamumenye. We are not called to proclaim philosophy and metaphysics, but the simple gospel.”
— Charles Spurgeon.
“Ntitwahamagariwe kwamamaza filozofiya cyagwa ubundi bwenge ahubwo twahamagariwe kwamamaza ubutumwa bwiza bworoshye.”
— Charles Spurgeon

 Yohana umubatiza yahamije yesu mu mubatizo. Ubutumwa yaje atanga nikimwe n’ubutumwa yesu yaje atanga (matayo3:2=matayo4:17)

Uyu mubatizo wari ugizwe n’ibintu bitatu

Kwitegura ubwami bugiye kuza bwa kritso(matayo3:3

Guhamagarira abantu guhinduka mungeso zabo (matayo3:8, luka3:10-14

Kubabarirwa (mariko1:4

AMEN.

 

Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyigisho

Tanga Igitekerezo