+250 789 164 797
1PETERO 1:2
2 “mwatoranijwe nk’uko Imana data wa twese yabamenye kera mubiheshejwe no kwezwa n’umwuka kugira ngo mwumvire Imana muminjangirwe amaraso ya yesu kristo.”
Petero atangira uyu
murongo abibusta ko Imana yabatoranyije. Iyi sanganyamatsiko yo “gutoranywa”
tuyibona muri bibiliya ahantu hatandukanye ikoreshwa bitandukanye.
1. ku bwoko
bw’abisiraheli Imana yabatoranyije muyandi mahanga kugirango babe ubwoko bwe. (gutegeka
kwakabiri 7:6, 14:2, zaburi 105:43, 135:4)
2. ahandi iri jambo rikoreshwa kubakijijwe Abaroma 8:33; Abalosayi 3:12;
2Timoteyo 2:10) ibi byandistwe bakoresha
ijambo “intore” riva ku ijambo gutoranya.
Gutoranywa kw’abakijijwe kwajyenze nk’uko Imana ishaka ntaruhare umuntu yabigizemo dore ko byakozwe umuntu atari yakanabaho. Imana yatumenye kera kumenywa kera mu Kigereki ni ijambo “proorizo” rishaka kuvuga gutoranyamo mbere y'igihe , gushyira ku ruhande, kwemeza ibizaba mbere yuko biba (https://www.gotquestions.org/Kinyarwanda/Gutoranywa-kumenywa-kera.html). Kera Ni ryari se? Kera n’ igihe isi itararemwa kuko mu befeso havugwamo ko twatoranyijwe isi itararemwa (Abefeso 1:4).
Ibi tubihuza gute n’ibihe
iri torero ryari riri kunyuramo akarengane, gutotezwa, n’ibindi. Gutoranyirizwa
agakiza biduhumuriza gute mu makuba, bitwibusta ko Imana ariyo yatangije uru
rugendo, bikaduha ihumure ko Imana ariyo nkingi twegamiye. abafilipi 1:6 “icyo nzi neza rwose
ntashidikanya ni uko iyatangije umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose
kugeza ku munsi wa yesu kristo”.
Uku gutoranywa tubihabwa
n’umwuka wera binyuze mu kuba abera (kwezwa). Umwuka wera, adutandukanya no
kuba imbata y’icyaha tukaba abera imbere y’Imana. Igihe umuntu akijijwe aba
yejejwe n’umwuka wera (1 abatesalonike 2:13).
Impamvu abakristo batoranyijwe,
bakezwa ni ukugirango bubahe Imana. Mu bihe nk'ibi itorero ryari riri kunyuramo
ijambo ry’Imana ribibutsa ko impamvu y’agakiza ni ukubaha Imana. hatabayeho
kubaha Imana intego y’agakiza ntabwo yaba igezweho, Impamvu Imana iduha agakiza
n’ukugirango tuyubahe. Utarakizwa ntabwo bishoboka ko yakubaha Imana “ariko
utizera ntibishoboka ko yanezeza Imana ……….. (abaheburayo 11:6).
Kuminjagira amaraso: Mose yaminjiye amaraso y’igitambo kubantu nko guhamya isezerano uwiteka yari afitanye n’abantu ko bazamwubaha. Kuminjagirwaho amaraso nk’abakristo bisobanuye ko amaraso ya kristo atakuyeho icyaha gusa ahubwo yazanye abizera mw’isezerano ryo kubaha Imana.
Uyu murongo uri
kutwibutsa ko Imana ariyo yatangije agakiza kacu, ntaruhare umuntu yabigizemo icyubahiro
kigarukira Imana gusa, kristo agapfa kubwacu, Umwuka wera agakora umurimo wo
kutwemeza ibyaha tugakizwa. Mu gihe tunyura mu mibabaro twibuke iri jambo ko
Imana ariyo yatangije uru rugendo rw’agakiza turimo.
Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyigisho