+250 789 164 797

info@mugishasamuel.org

1PETERO 1:1

Muri uyu murongo wa mbere petero yandikira abakristo bari muri izi ntara z’ubwami bw’abaroma i ponto, i  galatiya,i  kapadokiya, no muri asiya n’i bituniya ubu ni mu gihugu cya turikiya. Petero yivuga nk’intumwa ya yesu kristo, izi ni inshigano zikomeye zitahawe buri wese, ahubwo kuba intumwa ya yesu byahawe abagabo 12 Nkuko tubibona muri matayo10:1-4 abo nibo bitwa intumwa za yesu ukogeraho Matiyasi wasimbuye Yuda isikariyoti ( ibyakozwe n’intumwa 1:23-26). 

  Indi ntumwa yaje nyuma nayo iganya ububasha n’ubushobozi nk’izindi ntumwa yesu yahisemo ni pawulo kuko Nawe yabonye yesu ajya I damasiko (ibyakozwe n’intumwa 9:1-9) (abagalatiya 1:1, 1:15-17). Zose hamwe zikaba 13, intumwa hari inshigano bagombaga kuzuza:  

 1)gushyiraho urufatiro rw’itorero(abefeso 2:20).

 2)kwakira ijambo ry'Imana, bakaryamamaza, bakaryandika.(abafeso3:4-5,).

3) guhamya iby’iryo jambo n’ ibimenyesto, ibitangaza,n’imirimo ikomeye(2abakorinto 2:12 , ibyakozwe n’intumwa 8:6-7, abaheburayo 2:3-4).

 Iri jambo intumwa rikoreshwa muri rusange no kubandi bagabo  bagiye bakora umurimo w’Imana mw’itorero ryambere nka barinaba(ibyakozwe n’intumwa 14:4), sila, timoteyo(1abatesalonike2:6) n’abandi (abaroma 16:7,abafilipi 2:25),  Aba bitwa intumwa z’amatorero aho kuvuga ko ari intumwa za yesu Kristo nka zazindi 13  nkuko pawulo abivuga “ibyerekeye tito uwo niwe dufatanya umurimo kandi ni mugenzi wanjye dukorana ibyanyu ,kandi ibya bene data abo bandi ni intumwa z’amatorero zihimbaza Kristo” (2abakorinto 8:23)

 Kwivuga Petero arashaka ko twumva ko ibyo agiye kuvuga ntabwo aribye ahubwo ni iby’umwami yesu, kuko akazi k’intumwa ni ugusohoza ibyo watumwe ntacyo uhinduyeho. ibi biduha kwizera iyi yandiko kuko umwuka wera ariwe wakoreye muri Petero ngo yandike iyi nyandiko. Ibirimo tugomba kubyizera kuko ari ubutumwa buva ku mwuka wera (2 petero 1:20-21).

Aba Bantu petero abita abimukira atari uko bimuste Aho babaga bakajya kuba ahandi ahubwo ari kubibusta ko atari abahano kwisi, umwimukira ni umuntu uba mu gihugu cyagwa ahantu runaka mu gihe runaka akazataha iwabo nyirizina. Abakristo ni abimukira, abafilipi 3:20 “naho twebweho iwacu ni mu ijuru niho dutegereje umukiza ko azava ariwe mwami yesu kristo”. Abaheburayo 13:14 “kuko hano tudafite umudugudu uhoraho, ahubwo dushaka uzaza”.

Iki ni kintu gikomeye mpora nibagirwa kuva ko aha hantu kwisi Atari iwacu duhora tubyibagirwa,petero nicyo ashaka ko abakristo bagenzi bacu bumva ko ibyahano badakwiye kubitumbira cyane , ,abakolosayi 3:1 “nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’imana .”  ni uguhora dutumbira mwijuru Imana idufashe duhore dutumbira mwijuru niho murugo. Kwibuka ko hano atari iwacu bituma tudatumbira imibabaro duhura nayo hano mwisi nkuko pawulo yavuze (2abakorinto 4:17-18) 17 “Nuko rero amakuba y'akanya gato duhura na yo muri iki gihe, nta cyo avuze uyagereranyije n'ikuzo ry'akataraboneka rizahoraho iteka dutegurirwa n'ayo makuba” 18 “Noneho ntitwibanda ku bigaragara ahubwo twibanda ku bitagaragara, kuko ibigaragarira amaso bimara igihe gito naho ibitagaragara bihoraho iteka ryose” (nakoresheje bibiliya ijambo ry’Imana). Abakristo petero yandikiye bari mu mibabaro yo gutotezwa bazira ubutumwa bwiza , ariko yabibukije iri jambo kugira bibuke ko uwo mubabaro ari uwigihe gito cyane nkuko pawulo yabyandiste .

Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyigisho

Tanga Igitekerezo