+250 789 164 797
Inyigisho ku gitabo cya petero wa mbere/Itangiriro
Twige hamwe igitabo cya petero wa mbere
Umwadisti n’igihe cyandikiwe
Petero niwe wandiste iki gitabo nkuko ku murongo wa mbere abyivugira 1petero1:1, ariko usomye 1petero 5:12 ushobora kwibwira ko siluwano ari wandiste iki gitabo. mu kinyejana cya mbere umuntu yabaga afite umuntu umwandikira ariko akamubwira ibyo kwandika uwo twakita secretaire byari ibisazwe kuko no mu gitabo cy’abaroma 16:22 tubibonamo ko pawuko Nawe yari afite umufasha kwandika.
bidasobanuye ko uwo umufasha kwandika ariwe wandiste igitabo , ahubwo uwavugaga ibyo kwandika niwe uba warandiste icyo gitabo.
Petero yari intumwa ya yesu (Matayo 10, Mariko 3, Luka 6, Ibyakozwe n’intumwa 1 ) petero yari azwi ku mazina ya simoni , cyagwa simeyoni izina petero yarihawe na yesu cyagwa kefa aya amazina yombi asobanuye “ibuye cyagwa urutare” ( yohana 1:42)
Iki gitabo cyandistwe nyuma yivuka rya yesu hagati y’umwaka wa 64 na 65.
Amateka n’intego y’igitabo
Mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 64 , umujyi wa Roma wafashwe n’inkogi y’umuriro , abaroma bakeka ko umwami Nero ari we wateje iyo nkogi asenya umujyi wa Roma kugirango azubake undi mushya. Icyo gihe hari abantu beshi bapfuye. Abantu ntigenze bishimira igikorwa umwami yakoze , umwami Abonye ko rubanda bitabashimishije niko kuvuga ko abakristo aribo batwiste umujyi wa Roma, kuko n’ubundi ubwami bw’abaroma ntabwo bakundaga abakristo kuko nabo batakudaga umuco w’abaroma kuko wari uhabanye n’ijambo ry’Imana.
Guhera icyo gihe abakristo batagiye gutotezwa hirya no hino.
Muri iri ibi bice petero avuga 1:1 i ponto, i galatiya, i kapadokiya , asiya, n’i bituniya .
Intego y’igitabo
Kubera ko abakristo bari bari kunyura mu mibabaro n’itotezwa (1:6,2:12,19-21,3:9,13-18,4:1,12-16,19)abandikira uru rwandiko kugirango : 1) ntibatakaze ibyiringiro, 2)ntibasharirirwe nibyo Bari kunyuramo , 3) bakomeze kwizera umwami, 4) bakomeze gutumbira kugaruka k’umwami yesu
Igitabo cya petero wa mbere gisubiza ibibazo byigenzi bijyanye n’imibereho y’umukristo: Ese abakristo bakeneye umutambyi wo kubingigira ku mana (2:5-9)? Abakristo bagomba kugira iyihe myitwarire kuri leta idashyigikiye imyemerere yabo(2:13-17)? Umukristo agomba kugira iyihe myitwarire kuri shebuja cyagwa ku mukoresha we (2:18)? Ni gute umugore w’umukristo agomba kwitwara (3:3,4)? Ni gute umugore w’umukristo yazana umugabo we kuri kristo(3:1,2)?
Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyigisho