+250 789 164 797

info@mugishasamuel.org

Jambo Uwo Ariwe

Ubutumwa bwiza bwa yesu uko bwanditswe na Yohana 1:1-5

1.Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana. 2. Uwo yahoranye n’Imana mbere na mbere. 3. Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we. 4. Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w’abantu 5. Uwo Mucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya.

 

Iriburiro/introduction/book background

Yohana intumwa ya yesu (luka 6:13-14) niwe wanditse iki gitabo, Yohana yanditse ibindi bitabo bine (1yohana,2,3, n’ibyahishuwe) nubwo we ativuga ko ariwe wanditse iki gitabo ariko amateka agaragaza ko ariwe wanditse iki gitabo. Muri iki gitabo tubonamo umwihariko utandukanye na Mariko, Matayo Luka, ibyishi bivugwa muri Yohana ntabwo wabisanga muri ibi bitabo bindi (Mariko. Luka. Matayo) muri Yohana harimo ibitangaza byinshi, Yohana Atanga amakuru meshi kurusha abandi , yohana avuga cyane kuri mwuka wera ugereranyije n’abandi. Yohana  yanditse iki gitabo afite impamvu.

Yohana 20:30-31. “Hariho n’ibindi bimenyetso byinshi Yesu yakoreye imbere y’abigishwa, bitanditswe muri iki gitabo. Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwizere yuko Yesu ari Kristo Umwana w’Imana, kandi ngo nimwizera muherwa ubugingo mu izina rye. Yohana yanditse ashaka ko bamenya “Ubumana bwa Kritso” (deity of Christ).

                           Body/ingingo nyamukuru

 

Ingingo ya mbere: Jambo yahozeho isi itararemwa

Yohana 1:1 “Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.”

Mbere na Mbere : Mbere na Mbere ivugwa hano tuyibona no muri 1yohana 1:1, Itangiriro 1:1. Mbere yuko isi iremwa n’ibindi tubona mw’itangiriro1 mbere y’uko habaho igihe n’umwanya bigenga abantu.

Jambo mu kigiriki ni “logos” logos ntabwo ryari ijambo rishya ku bagiriki(abanyamahanga) kuko iri jambo bose bari barizi. logos ifite ubusobanuro butandukanye

1.   Bisobanuye ijambo umuntu avuga (speech)

2.   Bisobanuye impamvu(reason, or rational thought)

3.   Ihame rigenga isi (a principle that governs the universe)

Abagiriki bavuganga ko ihame rigenga isi cyagwa ibituma isi iba kuri kumurongo (order) ni logos.  Ku bayuda nabo “logos” byahuraga ni “ijambo riri muri zaburi 33:6.  Mubayahudi nabo ntabwo ryari ijambo rishya kuko Logos bayisobanura nka “bwenge” abo bose Yohana yakoresheje ibyo bari bazi abasobanurira Kristo.

Jambo Yohana ari kuvuga si imbaraga runaka ahubwo ni Kristo yesu. Kuko kumurongo wa 14 aravuga ati “jambo uwo yabaye umuntu abana natwe tubona ubwiza bwe busa n’ubw’umwana w’ikinege wa se yuzuye ubuntu n’ukuri.

Kristo yabayeho ibi tubona mu itangiriro1:1-30 byose bitararemwa. Nta gihe cyigeze kibaho Kristo atarabaho , ntabwo yabayeho umunsi avuka oya kristo yari ariho. kandi uku kubaho kwa Kristo yari ari kumwe n’Imana v1. Yohana 17:5 “Na none Data, imbere yawe unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa.” Abakolosayi 1:17 Yabanjirije byose….... Kubaho kwa Kristo ni ukwiteka ntagihe atabayeho. Kandi nta n’igihe atazigera akomeza kubaho ,ni uwiteka ryose.

 

Ingingo ya Kabiri: Jambo ni umuremyi

Jambo ariwe yesu ni umuremyi nta kintu nta kimwe kirataremwe nawe,

Abakolosayi 1:16 “kuko muri we(yesu) arimwo byose byaremewe…. Niwe wabiremye(yesu). Abaheburayo 1:2 “ari we Yaremesheje isi. (yesu )  ibyahishuwe 3:14 “inkomoko y’ibyo Imana yaremye …. (ni yesu)

Kristo muri we nimo byose byaremewe

Kristo ni inkomoko ya byose

Kristo niwe wabiremye byose

Kristo niwe Imana yaremejeshe byose

Yesu ntabwo yigeze aremwa ahubwo yararemye .

 

Ingingo ya 3: jambo n’Imana

 bibiliya yatweretse ko hari umwana , hakaba na Data v1 “yahoranye n’Imana” ariko inatubwira ko bose ari umwe. Yesu n’Imana Data ni abantu babiri batandukanye, ariko ni Imana imwe. nubwo bigora kwiyumvisha ukuntu bose ari umwe. Yohana 20:28 Ariko bibiliya irabitwereka kutabisobanukirwa kwacu ntibikuraho ko ari ukuri kw’Ijambo ry’Imana , kandi kutabisobanukirwa kwacu bitugaragariza gukomera kw’Imana (Gutegek 29:29) Yesu n’Imana Data ni abantu babiri batandukanye, ariko ni Imana imwe.

itangiriro 1:26 “Imana iravuga iti tureme umuntu….. Imana, yesu , umwuka wera bararemye . abakolosayi 1:16-17. Ariko tugenda tubona data hari akazi afite na Kristo agakora akandi kazi mu iremwa 1 abakorinto 8:6.  kristo ntabwo yigeze aremwa ahubwo yararemye ndetse umwanditsi yohana aduhamirije ko ari byose. Atari kimwe cyagwa bimwe ibindi ngo biremwe n’Imana Kristo atarimo oyaaaa byose, byaremwe nawe.


Ingingo ya 4: Jambo ni ubugingo

V4 jambo ni ubugingo. Ubu bugingo butandukanye n’ubuvugwa mu itangiriro 2:7. Ubu bugingo buvugwa hano ni ubugingo buduha kugirana ubusabane n’Imana binyunze mu kwizera yesu Kristo. Yohana 14:6 “ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo ntawujya kwa data ntamujyanye. Jambo niwe bugingo kandi ubwo bugingo ni umucyo Yohana 8:12, ukura umuntu mu mwijima w’ibyaha.

AMEN.

 

Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nyigisho

Tanga Igitekerezo